Main Image

Gutera ibiti byakozwe na bose

Published on: January 21, 2026, 11:50 pm

RTC- TSS bateye ibiti mu bukangurambaga bwa “Fresheri ku Ishuri”

Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Mutarama 2026 mu kigo cy’ubumenyingiro cya Rubavu Technical College – TSS bateye ibiti hirya no hino muri iri shuri muri gahunda ya “Fresheri ku Ishuri”. Ni igikorwa cyakoranywe ubushake n’umuhate ku nzego zose kuva ku buyobozi bw’ishuri kugeza ku banyeshuri. Aba bose bari barangajwe imbere n’umuyobozi w’ishuri Nsengimana Telesphore wagendaga afata iya mbere mu kuberekera uburyo bwiza bwo gutera ibiti. Ku wa 12 Mutarama 2026 Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije ubukangurambaga yise ‘Fresheri ku Ishuri’ bugamije kwimakaza isuku by’umwihariko uburyo abana bava mu rugo bameze ndetse no ku ishuri muri rusange. Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko ijanisha ry’abana bari mu mashuri ari rinini ku buryo bakwiye kuhakura umuco w’isuku bakawukurana n’ababareberera bose. Nk’uko n’ahandi hose mu gihugu biri kugenda, mu kigo cya Rubavu Technical College – TSS nabo batangije ubu bukangurambaga batera ibiti kuko na byo ari inkingi ya mwamba mu isuku y’umwuka abantu bahumeka by’umwihariko aho biri. ‘Fresheri ku Ishuri’ ni ubukangurambaga buzamara iki gihembwe cyose bukorerwe mu bigo byose by’amashuri muri rusange ikaba igamije kwigisha abanyeshuri umuco w’isuku mu ngeri zose bakiri bato.
Image 1

Ubu bukangurambaga abanyeshuri n'abarezi babo babwakiriye neza ndetse batangira gushyira mu ngiro ibikenewe

Image 2

ku ikubitiro batangiye batera ibiti gusa ni byinshi bizakorwa muri iyi gahunda

Image 3

Uko bateraga ibi biti niko babwirwaga ko ari inshingano zabo zo kubyoitaho bigakura neza kuko bitanga umwuka mwiza ku isi hose

Image 4

Abanyeshuri bahamije ko ibi biti bateye bazakomeza kubyitaho ndetse bakaba biyemeje kubitoza abo bazasanga iwabo mu rugo

Image 5

Ubu bukangurambaga bugamije gutoza abana kugira umuco w'isuku bakawukurana